NEWS        
 

AMABWIRIZA RUSANGE Y’IGIKORWA CYO GUTUNGANYA LISITI Y’ITORA
2010-01-11 10:06:00

AMABWIRIZA RUSANGE Y’IGIKORWA CYO GUTUNGANYA LISITI Y’ITORA

 

Ishingiye ku mabwiriza ya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora n° 05/2009 yo ku wa 12/10/2009 yerekeye itunganywa rya lisisti y’itora ku Banyarwanda baba mu mahanga, Ambasade y’u Rwanda i Berlin iramenyesha Abanyarwanda ibi bikurikira :

    1. Inshingano yo kwiyandikisha ku ilisiti y’itora

Buri Munyarwanda wese wujuje ibyangombwa biteganywa n’amategeko, agomba kwiyandikisha ku ilisiti y’itora mbere y’uko isozwa.

    2. Abemerewe kwiyandikisha ku ilisiti y’itora

Abemerewe kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ni Abanyarwanda baba mu mahanga bagejeje nibura ku myaka 18 y’amavuko cyangwa bazaba bayujuje ku munsi w’itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 09 Kanama 2010 kandi batazitiwe n’imwe mu nzitizi ziteganywa mu ngingo ya 4 y’aya mabwiriza.

    3. Ibibujijwe Abiyandikisha ku ilisiti y’itora

Ntawemerewe kwiyandikisha ku ilisiti z’itora nyinshi cyangwa inshuro nyinshi ku ilisiti y’itora imwe.

    4. Abadafite uburenganzira bwo kwiyandikisha ku ilisiti y’itora

Abatemerewe kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ni :

    1. Abambuwe n’inkiko zibifitiye ububasha uburenganzira bwo gutora bakaba batarahanagurwaho ubwo busembwa cyangwa ngo bahabwe imbabazi zemewe n’amategeko ;
    2. Abakatiwe burundu kubera icyaha cya jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu bo mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri bateganywa mu gace ka mbere n’aka 2 tw’ingingo ya 51 y’Itegeko Ngenga n°16/2004 rigena imiterere, ububasha n’imikorere by’Inkiko Gacaca zashinzwe gukurikirana no gucira imanza abakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu byakozwe hagati y’itariki ya mbere Ukwakira 1990 n’iya 31 Ukuboza 1994 nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ;
    3. Abireze bakiyemerera icyaha cya jenoside cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu bibashyira mu rwego rwa mbere n’urwa kabiri ;
    4. Abakatiwe burundu kubera icyaha cy’ubwicanyi n’ubuhotozi ;
    5. Impunzi ;
    6. Abantu bafunze.
    5. Ihagararirwa ry’Imitwe ya Politiki mu gikorwa cy’itunganywa rya lisiti y’itora

Buri Mutwe wa Politiki wemewe mu Rwanda, ushobora kugena uwuhagararira mu biro bitunganyirizwamo lisiti y’itora mu ifasi y’Ambasade kugira ngo agenzure niba ibikorwa byo kwiyandikisha byubahiriza amategeko.

    5. Itangwa ry’ikibazo cyerekeye iyandikwa cyangwa ivanwa ku ilisiti y’itora

Umunyarwanda wese ashobora gutanga ikibazo cyerekeye iyandikwa, ivanwa rye cyangwa iry’undi muntu ku ilisiti y’itora. Bikorwa mu ibaruwa isanzwe ishyikirizwa Umuhuzabikorwa w’amatora muri Ambasade.

    6. Ibihano

Nk’uko biteganywa n’ingingo y’104 y‘Itegeko Ngenga rigenga itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu, azahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku kwezi kugeza ku mwaka n’ihazabu y’amafaranga y’amanyarwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 Frw) umuntu wese :

    1. uzaba yiyandikishije cyangwa yagerageje kwiyandikisha ku ilisiti y’itora atanga umwirondoro utari wo,
    2. uzaba yahishe cyangwa yagerageje guhisha impamvu imubuza gutora iteganywa n’amategeko,
    3. uzaba yasabye kwandikwa, yiyandikishije cyangwa yagerageje kwiyandikisha ku malisiti abiri cyangwa menshi ;
    4 uzaba yakoresheje imvugo y’uburiganya, cyangwa ibyemezo mpimbano,
    5 uzaba yariyandikishije cyangwa yaragerageje kwiyandikisha ku ilisiti y’itora mu buryo butari bwo, cyangwa akoresheje uburyo bw’uburiganya,
    6 uzaba yandikishije cyangwa yavanishije umwenegihugu ku ilisiti y’itora mu buryo butemewe.

Berlin, tariki ya 8 Mutarama 2010.

Christine NKULIKIYINKA

Ambasaderi

mail send this page to a friend

MORE NEWS...

 
 
© Embassy of Rwanda to Germany, 2003-2010  |   Redaction