ANNOUNCEMENTS        
 

ITANGAZO RYO KWANDIKA ABEMEREWE GUTORA
2010-01-11 13:10:00

 

REPUBULIKA Y’U RWANDA
logo

AMBASADE I BERLIN

 

ITANGAZO RYO KWANDIKA ABEMEREWE GUTORA

Ambasade y’u Rwanda mu Budage yishimiye kumenyesha Abanyarwanda batuye mu ifasi ya Ambasade batari kuri lisiti y’itora ya Ambasade, ko mu rwego rwo kuborohereza kwiyandikisha, bakohereza bitarenze tariki 20 Mutarama 2010 ibi bikurikira:

    1. Inyandiko yuzujwe mu kwiyandikisha ku lisiti y’itora (reba umugereka).
    2. Kopi ya pasiporo nyarwanda bakoresha,
    3. Nimero y’irangamuntu (ku bayifite)
    4. Nimero y’ikarita y’itora (ku bayifite)

Icyitonderwa:

    1. Abasabwa kwiyandikisha ni abanyarwanda bavuzwe haruguru bujuje imyaka 18 y’amavuko cyangwa bazaba bayujuje ku munsi w’itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 9 Kanama 2010.
    2. Andi mabwiriza murayasanga ku mugereka w’iri tangazo.

Berlin, tariki ya 8 Mutarama 2010.

Christine NKULIKIYINKA

Ambasaderi

mail send this page to a friend

ALSO TO BE READ...

 
 
© Embassy of Rwanda to Germany, 2003-2010  |   Redaction